Akarere k’Ibiyaga Bigari kahagurukiye gukemura ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe
Ikigo gishinzwe Amahugurwa cy’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR-RTF), cyasabye inzego z’ibihugu bigize uyu muryango gukemura ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byatewe n’intambara, mu rwego rwo kubaka amahoro arambye muri aka Karere kagizwe n’ibihugu 12 bya Afurika. ICGLR na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda (MINAFFET) barahugura inzego za Leta, imiryango itari iya Leta hamwe n’ishingiye ku kwemera, aho bazamara iminsi ine bahugurirwa i Kigali mu Rwanda, kuva ku wa Kabiri tariki 04 Gashyantare 2025, biga ku ngamba zabafasha gukemura amakimbirane [...]